Chnage permissions to crumina_menu.css file

Byinshi ku rubuga e-ntego ruzafasha abazi gukora porogaramu za mudasobwa

e-ntego-logo

Uko iminsi igenda ishira ni ko ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere, ari na ko abantu benshi bashakisha uburyo baribyaza umusaruro boroshya itangwa rya serivisi zitandukanye zikenerwa n’abantu mu buzima bwa buri munsi.

Nubwo ariko usanga abantu benshi biganjemo urubyiruko baba bafite ibitekerezo bya porogaramu(applications) zishobora kuzana ibisubizo mu koroshya itangwa rya serivisi n’ibindi bikorwa bitandukanye byatwaraga igihe kirekire, si ko bose bafite amahirwe yo kubishyira mu ngiro.

Mu kubashakira igisubizo cyatuma porogaramu zabo zikorwa ndetse zikagirira akamaro abanyarwanda na bo ubwabo bakabasha kuzibonamo amafaranga, hatangijwe urubuga e-ntego.org.

Kuri uru rubuga rugiye gutangizwa na Rwanda Telecenter Network-RTN k’ubufatanye n’ikigo Apitech cyo mu Bufaransa, abantu batandukanye bazajya babasha gukoreraho porogaramu (Applications) zizajya zikoreshwa mu gutangaza serivisi zitandukanye bakoresheje Telephone zigendanwa binyuze mu guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi.

Mu kiganiro na IGIHE, Hamza Khait ,impuguke m’ikoranabuhanga umaze amezi agera kuri abili akorana na Rwanda Telecentre Network(RTN) ku rubuga e-ntego, yavuze ko ari urubuga rworoshye gukoreshwa n’umuntu wese ufite ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa kuko uburyo rwubatse bifunguye kuri buri wese.

Ati”e-ntego bituruka ku ijambo ry’Ikinyarwanda intego. Uru rubuga rufasha umuntu wese gukoreraho porogaramu zishobora kwifashishwa uhamagaye cyangwa wohereza ubutumwa bugufi. Rukoresha ururimi PHP rusanzwe ruzwi cyane n’abakora porogaramu zitandukanye za mudasobwa.”

E-ntego ishobora gukorerwaho porogaramu zishobora kwifashishwa na Leta, amavuriro, amashuri ndetse n’abikorera mu kurushaho gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.

Ati”Ivuriro rishobora gukoresha uru rubuga rigashyiraho porogaramu ifasha abantu gusaba gahunda yo kubonana na muganga(medical appoitments). Uwasabye gahunda yohererezwa ubutumwa bumubwira igihe azagirayo atiriwe atakaza umwanya wo kujya kwa muganga agataha atanavuwe.”

Khait yagaragaje ko ikigo runaka gishobora kwikorera porogaramu cyangwa se kigahitamo iyakozwe n’umuntu runaka usanzwe yariyandikishije ku rubuga e-ntego, ubundi akishyurwa.

Igihe umuntu ku giti cye yakoze porogaramu, urugero wenda imenyesha abantu uko iteganyagihe rihagaze, azajya yishyurwa bitewe n’amafaranga uwakoresheje iyi serivisi yishyuye.

Ati” Icyo umuntu asabwa ni ukumenyekanisha porogaramu yakoze kugira ngo abantu batangire kuyikoresha. Iyo umuntu ahamagaye cyangwa akandika ubutumwa asaba serivisi zitangwa binyuze kuri iyi porogaramu, hari amafaranga yishyura. Aya mafaranga niyo atuma uwakoze programe yunguka.

Nk’uko byagaragajwe hejuru, itandukaniro ry’uru rubuga n’izindi zisanzwe zikoreshwa mu gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-services), ni uko porogaramu zo kuri e-ntego zizajya zikorwa n’abanyarwanda kandi hagendewe kubibazo bigaragara mu buzima bwa buri munsi.Ikindi ni urubuga rufunguye ku buryo ujyaho ugatangira gukoreraho porogaramu yawe, ugendeye ku by’ibanze baba baguhaye.

Abatabasha kugera kuri internet batekerejweho

Nk’uko Khait yabisobanuye, uretse kuba e-ntego izafasha abafite ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa kuba babibyaza umusaruro, inafasha abantu bafite telefoni zigendanwa zidafite internet kuba babona serivisi ziyitangirwaho.

Ati” Twabonye ko hari abantu benshi bafite telefoni zigendanwa ariko nta internet bafite. E-ntego ifasha mu guhuza serivisi zitandukanye wasanga kuri internet na telefoni zitayifite.”

Umuntu wifuza gusaba serivisi, azajya yohereza ubutumwa bugufi cyangwa ahamagare Numero ngufi (short code) uzajya uba waratanzwe n’ababishinzwe, ubundi akurikize amategeko n’amabwiriza kugira ngo abashe guhabwa serivizi yifuza.

Biteganyijwe ko uru rubuga ruzatangira gukora neza mu mezi make ari imbere. Ubu rukaba rukiri mwigeragezwa. Abafite ubumenyi n’ibitekerezo bya porogaramu za mudasobwa ariko bo amarembo arafunguye, icyo basabwa akaba ari ukwiyandikisha gusa.

By angel@igihe.rw edited by pbarera@rtn.rw

Byinshi ku rubuga e-ntego ruzafasha abazi gukora porogaramu za mudasobwa
Scroll to top