Chnage permissions to crumina_menu.css file

ABATANGA SERIVISI Z’IKORANABUHANGA BAGERA KURI 440 BAMAZE GUHUGURWA NA RTN MUGUTANGA SERIVISI ZA LETA ZIGARAGARA K’URUBUGA IREMBO.

Umwaka urashize leta y’urwanda k’ubufanye n’abikorera ishyize ku mugaragaro urubuga Irembo(www.irembo.gov.rw) kugirango rufashe abaturage kubona serivisi za leta bakoresheje ikoranabuhanga. Nyuma yo gushyira kumugaragaro uru rubuga, Rwanda Telecentre Network (RTN) yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na minisiteri y’urubyiruko na ict(MYICT) ajyanye no gushyira ibigo(access points) bizafasha abaturage mukubona serivisi za leta .Kugeza ubu ibigo(ICT access points) birafasha abaturage kubona serivisi za Leta kandi gahunda yo kubyongera kugirango abaturage babone serivisi irakomeje.

 

Muri uku kwezi kwa nyakanga, abatanga serivisi z’ikoranabuhanga 108 bavuye mugihugu hose bahurijwe kuri site 4 z’amahugurwa zitandukanye arizo kicukiro hahuriye 45 , muhanga hahuriye 23 , musanze hahuriye 23 na kayonza hahuriye 17 .

Biteganyijwe ko nyuma yayo mahugurwa bose bagomba gutangira gufasha abaturage kubona serivisi za leta ubu ziboneka k’urubuga(www.irembo.gov.rw).Ubu serivisi zigera kuri 30 zigaragara k’urubuga irembo.

Kugeza ubu , abagera kuri 440 bamaze guhugurwa mugihugu hose, abafasha abaturage kubona serivisi za leta bakoresheje urubuga irembo ni 191 abandi 249 baratangira vuba, kandi RTN irateganya kongera uwo mubare kugirango abaturage boroherezwe kubona serivisi bitabagoye.

 

ABATANGA SERIVISI Z’IKORANABUHANGA BAGERA KURI 440 BAMAZE GUHUGURWA NA RTN MUGUTANGA SERIVISI ZA LETA ZIGARAGARA K’URUBUGA IREMBO.
Scroll to top