Uramutse uhuye nikibazo cya internet ya 4G yamagara kuri 0783034695 bakagufasha.
Ese internet wayibona mu Rwanda hose?
Mu Rwanda hose ubu ushobora gukoresha internet ya 4G. Kanda hano kugira ngo ubanze urebe niba aho uherereye ihari.
Ese nkeneye ibindi bisobanuro cg mfite ikindi kibazo nababona nte?
Ushobora kutwandikira kuri Email:4grtn.rw cg ukaduhamagara kuri telefone igenganwa: 0780717976
Ese ni ngombwa kuza aho mukorera kugira ngo wongeremo ifatabuguzi?
Oya ushobora kohereza amafaranga kuri Konti yacu iri muri BK:00062-06951405-72 cyangwa ushobora kuduhamagara no kohereza amafaranga kuri nimero: 0788352325.
Ese nshobora kurebe aho internet yanjye igeze?
Usura urubuga rwa www.4glte.rw, ugashyiramo nimero ya simcard noneho ugakanda kuri button ya check balance
Ndamutse ngize ikibazo kijyanye na internet mumfasha iki?
Ushobora kwegera aho dukorera tukagufasha cyangwa se tukavugana kuri telefone kugira ngo tumenye ikibazo byimbitse tukagufasha bishoboka twabona ari ngombwa tukagusanga aho muherereye.
Kugira ngo umuntu akoreshe 4G bisaba iki?
Bisaba kuba ufite Router/Device ya 4G cg se ufite telefone yakira SIMCARD ya 4G LTE hanyuma ukaguriraho internet wifuza.
Ni ibiki bisabwa k’umuntu ushaka kugira ngo abone simcard ya 4G?
Ni amazina yombi cg amazina ya company Numero y’indangamuntu ,Tin kuri company cg numero ya passport Email yawe cg iya company Numero ya telefone yawe cg Company
RTN (Rwanda Telecentre Network) iherereye hehe?
Duherereye i Nyamata mu Bugesera ahateganye n’isoko hakurya y’umuhanda urabona icyapa cyigufasha kuhagera.
Ni gute umuntu yabona internet ya 4G?
RTN ifite ikicyaro gikuru i Nyamata mu karere ka Bugesera ahateganye n’isoko hakurya y’umuhanda urabona icyapa cyigufasha kuhagera. RTN ifite kandi abayihagarariye mu Turere twose two mu Rwanda (Click here to access RTN sales agents).