Chnage permissions to crumina_menu.css file

Mobicash
Services

In the process of establishing a network of one stop shop for citizens, RTN a partnership with Mobicash to facilitate payment of Irembo services, collecting non-fiscal revenues as well as payment of health insurance scheme / mutuelle de santé. Partnership with Mobicash allows citizens to access a number of services and make payment at one place.

Ibibazo n'ibisubizo kuri MOBICASH

Ni gute nahindura imyirondoro yanjye (username na Password) nkoresha kuri Mobicash?

Wuzuza form yabugenewe tukoherereza muri email, ukayitwoherereza tukagufasha.
Email: ronnie.bagambiki@rtn.rw
Phone:: +250-788-490-639/+250788286156

Ni iki nakora igihe umuyobozi yanze kwakira no guha service abakiriya bishyuye bakoresheje Mobicash?

Urabitumenyesha bityo tugafatanya kubikurikirana kugira ngo bikemuke vuba bishoboka umuturage/umukiriya waste service ataharenganiye.

Ni gute umju agent abona amafaranga yo gukoresha (float)?

Nyuma yo kwishyura (cash) kuri compte yacu muri Bank, nk’uko tuba twarayibahaye mu masezerano, wohereza inyemezabwishyu kuri email cg kuri whatsapp, ubundi ugahita uhabwa float.
Ibi bikorwa kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu guhera saa mbili za mu gitondo (8h00) kugeza saa mbili n’igice za nimugoroba (20h30) no kuwa gatandatu guhera saa mbili za mu gitondo (8h00) kugera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (18h00)

Ni ibiki bisabwa ku muntu ushaka kuba umu agent wa mobicash?

Iyo umaze kuzuza ibisabwa nk’uko bigaragara hano no kuzuza form igaragara ku rubuga rwacu, ubusabe bwawe bukemerwa, tukoherereza iyindi form isaba account ya Mobicash tukanakumenyesha gahunda y’amahugurwa nk’uko nayo iba igaragara ku rubuga rwacu (events) ari naho tuguhera PIN yo gukoresha utanga services, hawme na application ya MOBICASH yo gukoreramo.

Ni gute umuntu yakorana na mobicash?

Unyura ku rubuga rwacu www.rtn.rw ukuzuza form isaba kuba umufatanyabikorwa wacu, ubundi ugahitamo ko ushaka gukorana na Mobicash.

Mobicash ni iki?

Mobicash ni uburyo bwo kwishyura services zitandukanye byihuse, bwegerejwe abaturage kugira ngo bibarinde ingendo ndende hamwe no gutonda umurongo kuri banki.

Uwujuje ibisabwa akanabitanga

  1. Uwujuje ibyavuzwe hejuru yohererezwa PIN kuri Telephone ye.
  2. Ahabwa application ya mobicash akoresha yishyurira abamugana.
  3. Yohererezwa SMS irimo PIN akoresha yinjira muri konti ye ya mobicash.
  4. Ahabwa amahugurwa y’uko akoresha system ya mobicash.

NB: Uwabonye PIN na Application ya Mobicash ashyira mafaranga yigishoro kuri konti ya RTN 0062-06937828-75 BK, inyemeza buguzi ukayohereza kuri nimero ya whatsapp +250781845508.

Ibisabwa kugira ngo ube umu agent wa MOBICASH

  1. kuzuza mobicash Application form.
  2. kuba afite kopi y’indangamuntu.
  3. kuba afite TIN Number.
  4. kuba afite igishoro kingana nibura na 25000 frw.
Scroll to top