Chnage permissions to crumina_menu.css file

Abaturage baramarwa impungenge ku ikoranabuhanga mu kwaka serivisi.

Ikigo kigenga cy’ikoranabuhanga (Rwanda online) kiratangaza ko kugeza ubu, serivisi 30 zakwa n’abaturage mu nzego zitandukanye zishobora guhabwa umuturage atiriwe asiragira.

JPEG - 108.4 kb
Umuyobozi Mukuru wa RwandaOnline, Clement Uwajeneza, asobanurira abayobozi b’imirenge akamaro n’imikoreshereze by’urubuga Irembo.

Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, iki kigo cyahawe uburenganzira bwo kubaka no gukurikirana urubuga “Irembo” mu rwego rwo kwegereza serivisi abaturage bajyaga basiragira mu nzego baka ibyangombwa.

Bwana Clément Uwajeneza, Umuyobozi Mukuru wa RwandaOnline avuga ko hafi y’Imirenge yose igize igihugu hamaze kugera abakozi bashinzwe gufasha abaturage baka serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga nta kiguzi.

Agira ati “Tumaze gusinyana amasezerano n’ibindi bigo bitandukanye nka Mobi Cash, Rwanda Telecenter Network (RTN), Business Development Center, Tigo, MTN na Bank ya Kigali. Aba bafatanyabikorwa bose bafasha umuturage kwaka no kwishyura serivisi nta kindi kiguzi bamusabye, bityo bikamugabanyiriza umwanya ndetse no gusiragira hirya no hino. Ibyo bijyana n’imiyoborere myiza.”

JPEG - 130.7 kb
Abayobozi b’imirenge yose y’u Rwanda uko ari 416 bahawe amahugurwa ajyanye n’imokoreshereze y’ikoranabuhanga mu kwaka serivise.

Zimwe muri serivisi ziboneka ku rubuga “Irembo” zikenerwa cyane n’abaturage, zirimo icyemezo cy’amavuko, inyandiko y’ivuka, inyandiko y’uko uri ingaragu, inyandiko y’ishyingirwa, icyemezo cyo kuba warashyingiwe, icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana, inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, kwandukuza umuntu witabye Imana, ibyapa binini, ibitambaro n’ibyapa bito ndetse n’icyangombwa cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko.

Abaturage kandi bamarwa impungenge ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwaka serivisi kuko ushobora gukoresha telephone igendanwa udakoresheje interineti ukanze *909# cyangwa ukoresheje interineti ukanze: www.irembo.gov.rw bityo ugasaba, ukanishyura serivisi za Leta maze ukajya ku Murenge gufata icyangombwa umaze kubona ubutumwa bukubwira ko icyangombwa cyawe cyamaze gukorwa.

Ibi byose ngo bigamije kuruhura umuturage imvune zo kwirirwa atoye umurongo ahasanzwe hakirwa izi serivisi.

 

 

 

Source

Abaturage baramarwa impungenge ku ikoranabuhanga mu kwaka serivisi.
Scroll to top